
Isuku y'umutima
ISUKU Y’UMUTIMA (PURITY)
Matayo 5:8 – “Hahirwa abafite imitima iboneye, kuko ari bo bazabona Imana.”
Isuku y’umutima ni iki?
Isuku y’umutima ni ubuzima bw’umuntu butarimo icyaha, uburiganya, cyangwa uburyarya, ahubwo burangwa n’umutima woroheje, ubudahemuka, ukunda Imana kandi ushishikajwe no kuyumvira. Ni umutima uharanira kuba intungane imbere y’Imana, utanduye mu bitekerezo, mu byo umuntu avuga n’ibyo akora.Ibiranga umuntu ufite isuku y’umutima:
• Agira umutima uca kure icyaha: Nta bushake bwo gukora ibibabaza Imana.
• Nta buryarya: Ibyo avuga n’ibyo akora bihura.
• Yubaha Imana: Aharanira gukora ibyo Imana ishaka, atari ibyo abantu bamushimira.
• Arangwa n’ubwiyoroshye: Yemera gukosorwa kandi ahora yifuza gukura mu kwemera.Impamvu isuku y’umutima ari ingenzi:
• Iha umuntu amahirwe yo kubona Imana (Matayo 5:8).
• Ituma ubusabane n’Imana buramba (Zaburi 24:3-4).
• Ituma umuntu aba intangarugero mu bandi (1 Timoteyo 4:12).
• Ituma umuntu yizera kandi akabaho adafite ipfunwe (Imigani 28:1).Uko umuntu agira isuku y’umutima:
• Kwihana ibyaha byose: Kureka ibyo uzi ko binyuranyije n’ijambo ry’Imana.
• Gusaba Imana ko igutunganya: Imana ifite ubushobozi bwo kuduhindura no kudusukura (1 Yohana 1:9).
• Kugendera mu Ijambo ry’Imana: Ijambo ry’Imana risukura abaryumva kandi baryumvira (Yohana 15:3).
• Gusenga no kwegera Imana buri munsi: Ubusabane buhoraho n’Imana butuma umutima wacu wera.Ingero z’abantu bagiye bagira isuku y’umutima:
• Yosefu – Yanze kuryamana n’umugore wa Potifari kuko yubahaga Imana.
• Daniyeli – Yanze kwanduzwa n’iby’ibwami, yihitiramo kuba intungane.
• Yesu – Ni icyitegererezo cy’ituze, isuku, no gukiranuka.UMWANZURO:
Isuku y’umutima si iy’imyambaro cyangwa igaragarira amaso y’abantu, ahubwo ni umutima wejejwe, udafite icyasha imbere y’Imana. Imana irashaka ko tuyegera mu kwera, kandi ishobora kudusukura igihe twihannye koko. Umutima usukuye ni wo Imana ishaka kugira ngo izabane natwe iteka.
Prophet Bishop Dr. RUBANDA B. Jacques